Ibicuruzwa birahenze, ariko umusaruro mbumbe w’ubucuruzi uriyongera

Mu gihe ibiciro ku masoko byakomeje kuzamuka muri uyu mwaka, leta y’u Rwanda ivuga ko ingengo y’imari ikomoka ku bucuruzi yazamutse ibyo impuguke mu by’ubukungu ziheraho zivuga ko ubukungu bw’igihugu nk’u Rwanda bwagakwiye gushingira ku mibereho y’abaturage kurusha ibyinjira mu isanduku ya leta, bityo ngo leta igomba kugerageza guhuza iri zamuka ry’ubukungu n’uko abaturage bahendukiwe n’ibiciro ku masoko.

Dec 21, 2022 - 08:21
Dec 21, 2022 - 08:59
 0
Ibicuruzwa birahenze, ariko umusaruro mbumbe w’ubucuruzi uriyongera

Murangwa Yusuf, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda agaruka ku izamuka ry'10% ry’umusaruro mbumbe w’igihugu mu gihembwe cya 3 cya 2022, ryagizwemo uruhare n’umusaruro mbumbe uturuka ku bucuruzi wiyongereyeho 20%.

Nyamara 2022 ni umwaka waranzwe n’izamuka rikabije ry’ibiciro bya byinshi mu bicuruzwa birimo n’ibyibanze mu buzima bw’abaturage, ibituma na magingo aya hari abavuga ko bahenzwe n’ubuzima.

Wakwibaza uti, ibi bibarwa gute kugirango abaturage babe bataka kugorwa n’imibereho no guhendwa ku masoko, nyamara ubucuruzi bwarinjije atari make mu isanduku ya leta, Murangwa Yusuf, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda arabisobanura.

Yagize ati "harimo ibibazo bijyanye n'ibiciro bizamuka tukabibona hanyuma hakavugwa ko ubucuruzi bwarazamutse, ibi bintu ntabwo bijyana, hashobora kuba ibibazo bitewe n'ibindi bintu bijyanye n'iterambere n'ubushobozi".  

Kuri Straton Habyarimana, Impuguke akaba n’umushakashatsi ku bukungu, ngo leta ikeneye ingamba nk’izo isanganywe mu kunganira abaturage kugirango imibereho yabo ijyanishwe n’izamuka ry’umusaruro mbumbe.

Yagize ati "iyo habayeho izamuka nkiryo hari amafaranga n'ubundi aba yinjiye mu isanduku ya leta, hari amafaranga aba yaravuye mubyo twacuruje, hari amafaranga aba yaravuye mu misoro,kugirango inyungu y'umuturage izamuke nayo haba hasigaye uruhare rwa leta rwo gusaranganya ya mafaranga , iyo rero hatabayeho iryo saranganya abaturage bo bakomeza kubaho nabi, ingamba ya mbere ni ugukora kuburyo habaho uburyo bwo kugirango abashaka akazi bakabone bigafasha inganda kugira ahantu heza zikorera, za nganda iyo zazamutse zazamuye umusaruro bituma bitanga akazi, bigatuma umuturage azamura imibereho".      

N’ubwo ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda kigaragaza ko umusaruro mbumbe w’igihugu ukomoka ku ngeri y’ubucuruzi wiyongereyeho 20% kuva mu kwezi kwa 7 kugeza mu kwa 9 uyu mwaka, ibiciro nabyo ntibyahwemye kuzamuka aho kuva mu kwezi kwa 4 ibiciro ku isoko ryo mu Rwanda byatangiye gutumbagira kugera ku bwikube kabiri kuri bimwe mu bicuruzwa.

Izamuka ryarenze igipimo fatizo cya 5% u Rwanda rwihaye, n’urubibi ntarengwa rwa 8% nk’igipimo gishobora kwihanganirwa mu izamuka ry’ibiciro ku mwaka, nyamara mu kwezi kwa 10 Banki nkuru y’u Rwanda yatangazaga ko ibiciro ku isoko mu mijyi byazamutseho 20,1%, aho nk’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 39,7%, naho iteganyamibare rikerekana ko muri uyu mwaka wa 2022 u Rwanda ruzagira impuzandengo y’izamuka ry’ibiciro ya 13,2%.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali